KURERA Guhindura Inkuru Isanzwe
Kurera umwana byihariye ni uburyo bwuzuye kandi bwimbitse butangira mbere y’uko umwana asamwa, bukakomereza mu gihe cyo gutwita, kandi bukibandwaho cyane mu myaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana. Kugira ngo iyi mitekerereze ijyane no kurera nk’uko bikwiye, tugomba no kuzirikana imibereho y’umugabo mbere y’uko umugore atwita—ikintu gikunze kwirengagizwa. Imyitwarire y’umugabo nk’imyaka ye, indyo, imihangayiko, gukoresha ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge, ndetse n’aho akorera cyangwa atura hashobora kugira ingaruka ku buzima bw’intanga ze. Ibi byose, hamwe n’uko amerewe mu mutima no mu bwonko, bishobora kugira ingaruka ku bushobozi bwo gusama no ku buzima bw’umwana uzavuka. Imirire mibi cyangwa itabi, urugero, bishobora gutera impinduka ku miterere y’uturemangingo tw’umugabo, tukazandurira ku mwana. Kugira ubushake bwo kuba umubyeyi nabyo bigira uruhare mu mibereho myiza y’umugore ndetse n’uburyo umugabo azitwara nk’umubyeyi mu gihe kizaza. Kubera ko iki ari ikibazo gikomeye, nzakigarukaho kenshi muri iki gitabo, nizeye ko abagabo bazacyumva kandi bagafata iya mbere.
Ku rundi ruhande, imibereho y’umugore mu gihe atwite ni yo yagiye yitabwaho cyane kuva kera. Imirire ye, uruhare rwo kuruhuka bihagije, ndetse no kwirinda ibishobora kwangiza umubiri ni ingenzi cyane. Ndetse n’imibereho y’umugore mu byiyumvo no mu mutwe ni ngombwa kuko stress mu gihe atwite ishobora kugira ingaruka ku mikurire y’ubwonko bw’umwana. Kwipimisha no kugenzura uko inda itera nabyo ni ingenzi mu gukurikirana no gufasha umwana gukura neza akiri mu nda.
Inda niyo hantu ha mbere umwana abamo. Imibereho y’umugore haba ku mubiri no mu byiyumvo niyo ishyiraho ishusho y’ubwonko bw’umwana, ubudahangarwa bwe, n’imyitwarire ye y’igihe kizaza. Ni yo mpamvu umugabo agomba kumenya uburyo umubano we n’umugore ushobora kugira uruhare ku buzima bw’imbere mu nda y’umwana.





Reviews
There are no reviews yet.